Nyamagabe:Imbangukiragutabara itwara abarwayi yabonywe ipakirwa isima
Bamwe mu baturage bavuga ko babazwa no kubona ababyeyi bageze igihe cyo kubayara babura imbangukiragutabara zibageza ku bigo nderabuzima no ku bitaro mu gihe zimwe muri zo zikoreshwa nabi aho bigeze naho zipakirwamo isima nkuko babitangarije Kivupost.
Ibi barabivugira ko ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E irimo ipakirwamo isima ,ibintu byatumye abatari bake bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe washatse ko amazina ye adatangazwa yavuze ko atari ubwa mbere abona izi modoka zagenewe gutwara abarwayi zipakira imizigo itandukanye ahamya ko izi modoka zahinduwe izo gupakira imizigo dore ko byabaye akamenyero.
Ati:”Nibyo koko si rimwe cg kabiri mbona izi modoka zipakira imizigo ku muhanda,ntibabura no kubikora umurwayi akiyirimo,ese abayobozi babo bashoferi baba babizi cyangwa ayo yakoreye barayagabana”
Yakomeje avuga ko uyu muco uri kuranga aba bashoferi atari wo dore ko byabateza akaga mu gihe umurwayi urikujyanwa kwa muganga yabapfiraho barimo baripakirira imizigo.
Undi nawe uri mu babonye izi modoka zipakira avuga ko atiyumvisha uburyo Leta irimo irahangana no kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bayara cyangwa babyarwa mu gihe ahubwo icyifashishwa gukumira ibyo bibazo kirimo gukoreshwa indi mirimo yo gutwara imizigo.
Ati:”Turazi twese umubyeyi wavuye ku kigo nderabuzima atwawe mu mbangukiragutabara agiye kubyara uko aba ameze ,kumuta cyangwa ku mudinndiza mu nzira upakira imizigo baza kuguha ho 3000 ,ushobora kwisanga abo bombi bapfuye,akaba aribyo bibaye intandaro yo guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora no kuzana igifungo,bagakwiye rero kubyirinda.”
Yunzemo ko gutinda kugeza unurwayi kwa muganga bishobora gutera umubyeyi kubura umwana ugasanga agejejweyo yapfuye kubera uburangare bwa Shoferi wishakiraga indamu igeretse ku yindi.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru ntitwariturabasha kumenya Ba nyiri iyi mbangukiragutabara gusa amakuru akavuga ko bicyekwako yaba ari iyo mu Bitaro bya Gakoma mu karere ka Gisagara gusa tukaba dukomeje gukurikirana kugirango tumenye aho ikorera.
Mu butumwa yatambukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ku rubuga rwe rwa X Dr Sabin Nsanzimana ,yagize ati: “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa, bagatanga amakuru.”
Yakomeje avuga ko amakuru yamenyekanye kandi ko ababikoze bahanwe.
Ati: “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”
Hari amakuru avuga ko ambulance yari ipakiye sima yo kwifashisha gusana Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko uwapakiye sima muri Ambulance arimo gukurikiranwa, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.