Amakuru

“Intambara zikomeje kwiyongera ku isi ziterwa n’uko abantu bibagiwe ko ari abavandimwe”, Myr Visenti

Mu kiganiro yagejeje ku bitangazamakuru bya Kiliziya, Myr Visenti Harolimana, agaruka ku nsanganyamatsiko yaganiriweho mu Ikoraniro riherutse kubera i Quito bagaragaje ko umuti w’Intambara zikomeje kuyogozi isi, ari ukwibuka ko abantu bose ari abavaandimwe.

Mu Kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru rya Kiliziya Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba n’uhagararite Ikoraniro ry’Ukarisitiya mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagize ati”Ibibazo biriho by’amakimbirane, ubushyamirane, intambara ubwicanyi, byagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko abantu bibagiwe ubuvandimwe.”

Myr Visenti avuga ko abantu bakwiye kugaruka ku buvandimwe bakarenga ibibataandukanya byose birimo imipaka, Inkomoko, indeshyo, imico iyi n’iyi, kuko ari byo bibyara intambara zigaragara kuri iyi si.

Ati”Hirya no hino haravugwa intambara kuko abantu bibagiwe ko ari abavandimwe. Ntibarenze ibyerekeranye n’inkomoko no kuvuga ngo tura abantu b’igihugu iki n’iki, ibara iri n’iri. Ibyo biranga umuntu nk’umwihariko babigenderaho kugira ngo umwe yigizeyo undi akaba ari byo bitera intambara hirya no hino bigasiga sosiyete yasenyutse.”

Myr Visenti avuga ko abantu bakeneye kugaruka ku buvandimwe kuko ari bwo buzakiza isi.

Ikoraniro ry’Ukarisitiya rya Quito ryabaye tariki 8-15 Nzeri 2024, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti”Twese turi abavandimwe.”

Myr Visenti yasobanuye uko iri koraniro ryagaragaje ko abantu ari abavandimwe koko, kuko ryahuje abantu bari baturutse hirya no hino ku isi bagahuza urugwiro kandi bakishimira ubu buvandimwe buzira umupaka.

Source:Kinyamateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button