Amakuru

Rusizi:Yiyemeje guharura umuhanda w’ikirometero ku bushake

Usabamariya Bernadette ni umuturage utuye mu mudugudu wa Gushagara ,akagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko yiyemeje guharura umuhanda w’ibirometero 2 ku bushake.

Aganira na Kivupost avuga ko ibyo byamujemo nk’umunyarwandakazi ukunda igihugu cye ,yiyvamo ubushake bwo gukorera igihugu.

Yavuze kuri we abibonamo ubwitamge atari uko bitakorwaga ahubwo ari uko ashaka kubaka igihugu anatoza abato gukunda igihugu.

Aganira na Kivupost yagize ati:
“Njye mbyuka mugitondo kuva ku wa mbere kugeza ku wa 6 ngiye mu gikorwa cyo guharura umuhanda ;maze gukora nk’icya gatatu cyaho nteganya gukora ;nahereye mu mudugudu wa Gishagara ndva nshaka kuzageza ku biro by’umurenge wacu wa Nyakabuye.”

Bernadette twamusuye aho atuye mu mudugudu wa Gishagara mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.

Abajijwe aho akura imbaraga zo guharura umuhanda kandi ubona ko atishoboye ku buryo kubona ibyo kurya bigoye yavuze ko kuri we adacibwa intege n’inzara ahubwo ko bimukomeza dore ko n’ubuzima bubi butsindwa no gukora.

Ati:”Utayikoranye ntuyikira{inzara} ,nubwo naba nshonje ngomba gukora kugirango nikure mu bukene no kugirango nihaze,rero sinkangws n’inzara ahubwo igomba kumbera uburyo bwo gukora mu rwego rwo kuyirwanya.”

Abaturanyi be bavuga ko nta ko bisa nko kubona umukecuru w’imyaka 59 arangws n’ubutwari bumeze gutyo.

Nyamdwi Jacques ni umuturanyi w’uyu mukecuru,avuga ko bajya babona abyuka mugitondo kare kare n’isuka agiye guharura umuhanda bakabona atashye ahagana i saa sita.
Aganira na kivupost yagize ati:
“Twe twabonaga agenda buri gitondo n’isuka ku rutugu tukabona i saa sita aratashye avuye guharura umuhanda ,ni ibintu bidushimisha kumva umuturage arangwa n’umuco nk’uyu wo gukunda igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Kamali Innocent avuga ko ari ubutwari no gukunda igihugu byagaragajwe nuwo mukecuru asaba abaturage bose kurangwa nuwo muco mwiza wo gukunda igihugu.
Ati:

“Abaturage bose bagakwiye kurangwa nuwo muco mwiza wo gukunda igihugu nkuyu mukecuru ,gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’akagari ka Kamanu tugiye kureba icyo twakora kugirango dufashe uwo mukecuru.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwabwiye Kivuposg ko bagiye gushaka uko bamufasha kubona itungo ryamufasha ariko kandi bunashaka uko imibereho myiza ye yazamuka.

Si ubwa mbere humvikanye abaturage bakora ibikorwa nk’ibi dore ko hari nabavuzwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakora imihanda bagatakazamo n’imitungo yabo ku bushake mu rwego rwo gukunda igihugu.

Inzu abamo ubona nayo iteje ikibazo dore ko idakoze .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button