Ministeri y’uburezi yahagaritse isurwa ry’abanyeshuri bacumbikirwa
Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo by’amashuri cyahagaritswe by’agateganyo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rw’icyorezo cya Marburg.
Mu itangazo yanyujije kuri X, MINEDUC yasobanuye ko iki gikorwa kizwi nka ’visite’ kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.
Yagize iti:
“Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”
Rikomeza rivuga ko ku babyeyi bifuza koherereza abanyeshuri ibikoresho basabwa gukorana n’ubuyobozi bw’amashuri, bakabyohereza hakoreshejwe ubundi buryo burimo n’ikoranabuhanga.
Ibi bije mu gihe tariki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.
Ni mu gihe kugeza kuri wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, MINISANTE yatangaje ko mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa, kikaba kandi kimaze guhitana abagera ku 10.
Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku, mu gihe uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.