Amakuru

Rusizi:Kwiga imyuga babibonamo isoko yo kwigira

Aba si abakarani nkuko wabyibwira ;ni abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS ruherereye mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bagaragaza imyuga biga irimo ubwubatsi n’amashanyarazi bavuga batangiye batabyumva ariko kuri ubu bakaba bavuga ko bitinyutse .

Ni mu gihe bagaragaza ubumenyi budasanzwe mu byo bakora aho bakora imirimo irimo ubwubatsi n’amashanyarazi nkuko babigaragarije kivupost

Nsenguyumva Ronald ni umunyeshuri muri TSS Kiyovu akaba yiga iby’amashanyarazi.yabwiye kivupost ko akwiga uyu mwuga bamwe basuzugura abinonamo inyungu dore ko hari ibikoresho by’ishuri yiyishurira kubera ubumenyi amaze kuvana mu kubyiga.

Umunyeshuri TSS Kiyovu

Ati:”Nkubu hari amafaranga mbona nyakuye mu giturage kubashaka kobakorera umuriro ;rero urubyiruko nirwumve ko Kwiga uyu mwuga ari ingirakamaro aho kuba gutakaza umwanya.”

 

Mu kumenya ishusho y’ishuri ;Kivupost yegereye Umuyobozi wungirije Ushinzwe ibya Technique muri Kiyovu TSS Mukandayisenga Valerie  avuga ko nta gushidikanya abana bari ku rwego rwiza bakaba biteguye neza isuzuma rigiye kuzakorwa n’imfura zabo mu bya Technique.

Mukandayisenga Valerie Umuyobozi wungirije Ushinzwe ibya Technique muri Kiyovu TSS avuga ku buryo bateguye Abana

Ati:”Nta tandukaniro hagati y’abanyeshuri bacu nabo mu mujyi wa Kigali nkuko ubitubajije;twiteguye neza isuzuma nkuko byagaragaye mu masuzuma atandukanye twakoze aho twarushije bimwe mu bigo byigisha nk’ibyacu bicumbikira abanyeshuri.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS Emmanuel Mukeshimana yabwiye Yongwe TV ko imyigire n’imyigishirize ihagaze neza muri iki kigo gusa agaruka ku kuba abanyeshuri bafite ikibazo cyo kutagira amamashini bakoreraho ibishushanyo mbonera mu gutegura Plans z’amazu agasaba Leta gushyiramo imbaraga bakabona za Smart Room abanyeshuri bifashisha dore bageze naho bajya kuvumba aho ziri.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS Mukeshimana Emmanuel aganira na Kivupost

 

Ati:”Twebwe nk’ubuyobozi bw’Ikigo tubona ko abanyeshuri bari ku rwego rwiza kimwe n’abandi gusa ikibazo kikaba kiri ku kuba abanyeshuri bacu batagira amamashini bakoreraho Plans z’ubwubatsi bityo tugasaba inzego zitandukanye kwinjira muri iki kibazo tukagira Smart Room abanyeshuri bakoreraho Plans z’ubwubatsi.”

Ni mu gihe kivupost  iherutse kubaza Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga Rwanda Polytechnic kikavuga ko ahari ikibazo by’ibikoresho kigiye kuba amateka dore ko byageze mu Rwanda bikaba bigiye gukwirakwizwa mu bigo bya TSS.

Umukunzi Paul Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic abwira Kivupost ko ibikoresho byamaze kugera mu Rwanda igisigaye ari ukubikwirakwiza mu bigo bya TSS byose.

Ati:”Ibikoresho byavuye hanze bigiye gukwirakwizwa mu bigo by’amashuri bya TSS byose mu Rwanda.”

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukwirakwiza amashuri y’imyuga mu gihugu cyose aho hakozwe ikitwa Wings Ajo buri kigo gishyirwaho Threads y’imyuga bidatwaye Leta Ubushobozi bwo kubaka Andi mashuri menshi atandukanye mu gihugu;aho byatanze amahirwe menshi ku banyeshuri batanga amashuri bitewe no kutibona mu burezi rusange.

 

REBA MU MAFOTO ABANYESHURI BA KIYOVU TSS BIGA IMYUGA.

 

2 Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button