Amakuru

Rusizi:Ibura rya bimwe mu bikoresho bibangamiye ireme ry’uburezi muri TVET

Ibi babitangarije Kivupost ubwo yageraga mu Rwunge rw’amashuri rwa Mashesha TSS ruherereye mu  kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.

Aba banyeshuri biga ikizwi nka Thread ya Food and Beverage Operation mu mvugo za Techinique ;bavuze ko kutabona inikoresho bimenyererezaho umwuga wo gutunganya amafunguro no kuyatanga bibagiraho ingaruka aho usanga hari ibikoresho bimwe batazi kubwo kutabimenya binatewe naho bigira bo bita mu cyaro.

Aba banyeshuri bagize bati:

“Turiga neza gusa tugahura n’imbogamizi zuko tudakora internership na Pratique(imenyerezamwuga) tugasaba rero ko batuzanira ibikoresho tugakarishya ubumenyi maze tukaba abanyamwuga  b’igihugu.”

Ni mu gihe umwarimu ushinzwe by’umwihariko iyi Thread ya Food and Beverages Operation avuga ko kuba nta bikoresho bihagije bafite bitababuza gukoresha ibyo ikigo cyishatsemo gusa akavuga ko byaba byiza bahawe ibikoresho bigaragara bifasha abanyeshuri kugera ku burezi bukwiye.

Umunyeshuri muri G S Mashesha TSS aganira na Yongwe TV

Ati:”Nibyo koko hari ibikoresho bimwe tudafite gusa ntibitubuza gukora hamwe n’abanyeshuri ;dukoresheje ibikoresho dufite;byaba byiza rero RTB iduhaye ibikoresho kugirango dukomeze gutanga uburezi bufite ireme.”.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ikibazo bukizi gusa bukavuga ko RTB yagitanzeho umurongo ko barikugirango bashakire iki kibazo umuti urambye.

Umuyobozi wa GS Mashesha TSS aganira na Kivupost

Ubuyobozi bw’ikigo gushinzwe guteza ubumenyi ngiro RTB mu Rwanda buvuga ko ibikoresho byamaze kugera mu Rwanda ;mu gihe cya vuba bikaba byatangiye kugezwa mu mashuri ya TSS.

Umuyobozi wa RTB mu Rwanda aganira na Kivupost

Ati:”Ndagutangariza ko ibikoresho byamaze kugera mu Rwanda ;mu minsi iza turatangira kubitanga mu bigo bya TSS”

TVET Wings ni uburyo bwateguwe bwo kongera amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro mu gihugu, Leta yirinda ko yazubaka amashuri adakenewe. Bahera ku mashuri yigisha ubumenyi rusange hakongerwamo amashami ya tekiniki, hakanubakwa ibyumba byo kwimenyerezamo umwuga biga;bikenyerewe ku izina rya  [workshop].

Bakora Pratique bakoresheje ibyoroheje ariko bagakora.

Imibare ya RTB igaragaza ko amashuri asaga 200 amaze kugezwaho TVET Wings, kandi ngo n’ubu biracyakomeza ku buryo izafasha intego yo gushyira ishuri rya TVET muri buri murenge.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hagati ya 65% na 70% by’abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bahita babona akazi mu gihe cy’amezi atandatu basoje amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button