Amakuru

Rusizi:Ibyabo bigiye gutezwa cyamunara kubera kwamburwa Nigikomerezwa

Kuva mu mwaka w’2022 nanubu amaguru yaheze mu kirere bajya mu nzego zitandukanye ku bwo kwamburwa umutungo wa koperative.

Icyo gihombo cyose bavuga ko cyatewe na Bwana Ngamije Francois Rwiyemezamirimo wabatwaye ikawa zakabakaba miriyoni 90M inyabateye igihombo nyuma yuko ayo mafaranga bakoreshaga yafashwe muri Bank nk’inguzanyo yagombaga kwishyurwa.

Havugimana Concorde ni umunyamuryango wa Koperative Tuzamurane Girambi avuga ko kuba baratanze umusaruro ntibishyurwe byabakururiye igihombo gikomeye ku buryo aho bigeze bagiye kuzamburwa imitungo ya Koperative yabo ndetse mu mbonyi ze akabona ko nayo itakishyura ideni.

Havugimana Concorde no umunyamuryango wa koperative Tuzamurane Gitambi

Ati:”twafashe umwenda tuziko tugiye gukora birangira Rwiyemezamirimo atwambuye;ubu imitungo dufite ntishobora kwishyura banki ideni tugezemo;inzego zose twarazibwiye ariko zaraturangaranye mu buryo bugaragara;turababaje.”

Niyongenera Jean Bosco ni Prezida wa Koperative Tuzamurane Girambi itaka igihombo avuga ko kuba barahaye Rwiyemezamirimo Kawa ntazishyure byabateje igihombo gikomeye bitewe nuko zarizaraguzwe mu mafaranga bafashe muri Banque nk’umwenda ;iryo deni rikaba ryaratutumbye rikaba Rimage kugera nko kuri miriyoni 200.

Prezida wa Koperative Tuzamurane Gitambi avuga ku gihombo bagize batewe na Rwiyemezamirimo Ngamije Francois bahaye umusaruro ntabishyure amafaranga yazo.

Ati “Twafashe amafaranga muri Banque tuziko tugiye gukora kugeza ubu ideni rimaze kuva kuri miliyoni 90 rigeze kuri miriyoni 200;ubu ibyacu bigiye kuhatikirira kubera kwamburwa umusaruro wacu twaritwaraguze kugirango tuzamure abanyamuryango ba koperative yacu.”

Uyu muyobozi wa koperative avuga ko Rwiyemezamirimo afite izindi mbaraga zimuri inyuma icyo babona cyadindije ikibazo cyabo aho afite umugore we w’umudepute muri EALA akanagira n’umukobwa we ukora muri Ministeri y’Ubutabera aho bagiye gushaka ubutabera kuwo barega.

Ati:”umugore wuwo Rwiyemzamirimo ni Umudepite muri EALA witwa Rutazana Francine;umwana we akaba Umukozi muri Ministeri y’ubutabera witwa Rutazana Angelique;ubwo se ubwo butabera tuzabubona;ni aho Imana yonyine na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame umubyeyi wacu.”

Yongwe tv yashatse kugira icyo imenya kuri iki kibazo ihamagara Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Bwana Mutabazi Harrinson ntibyadukundira.

Ni kenshi hagiye havugwa ibibazo ba Rwiyemezamirimo batera ababahaye amasoko harimo kutanishyura ku gihe rimwe na rimwe ugasanga ibyo bahawe batanabyishyuye ibishyira amakoperative amwe n’amwe mu gihombo bigeza ku gutezwa cyamunara imitungo yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button