Rusizi:Bitwikira ijoro bagasiga amazirantoki ku nzu ye
Umuturage wo mu mudugu wa Mpoga mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi witwa Longin Nizeyimana usanzwe ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Abanza mu karere ka Nyamasheke aratabaza nyuma yuko mu bihe bitandukanye asanze amazirantoki asize ku muryango w’inzu ye ibyo yibaza impamvu yabyo bikamuyobera.
Aganira na kivupost yavuze ko bimaze kuba inshuro zirenze esheshatu abyuka agasanga isazi zituma ku irembo rye cyane cyane ku rugi ibyo asaba inzego zirandukanye kwinjira muri iki kibazo kugirango arebe ko yabona umutekano.
Acugana n’umunyamakuru yagize ati:”Bimaze kuba inshuro esheshatu baza mu ijoro bagasiga amazirantoki ku rugi no ku kibambazi cy’inzu ugasanga isazi zituma;ndasaba inzego zitandukanye kuba zakinjira mu kibazo kugirango mbe nahumeka nkagira umutekano.”
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko nabo babibobye bakibaza icyo ababikora bagamije bikabayobera.
Uwitwa Martin Ntawuziyaremye avuga ko nawe yahurujwe n’uyu mugabo avuga ko nawe yabibonye isazi zituma ubugira kabiri.
Ati:”Naje inshuro ebyiri mpurujwe na nyirubwite ;mpageze nsanga koko ikibambazi cyose cy’inzu n’urugi byuzuye amazirantoki nanjye numva ndumiwe;cyakora inzego zibyinjiyemo hari igihe hamenyekana impamvu yabyo.”
Abavuganye na kivupost bose bavuga ko ari agasuzuguro n’ubugome kumva abantu bitwikira ijoro ugasanga barasiga amazirantoki ku nzu ikibazwa n’ingeri zitandukanye.
Ubuyobozi bw’akagari ka Kamanu buvuga ko icyo kibazo ari ubwa mbere bucyumvise gusa amakuru yizewe kivupost ifite nuko iki kibazo bwari bukizi.
Solange Uwamahoro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari uyu muturage atuyemo avuga ko iki kibazo atari akizi.
Ati:”Ntacyo namenye ;ubu nibwo nacyumva;ntawariwabimbwiye nibwo nabimenya.”
Amakuru yizewe agera kuri Kivupost ahamya ko inzego z’ibanze guhera ku mudugudu wa Mpoga kugeza ku kagari ka Kamanu bukizi ahubwo hakibazwa impamvu ikibazo kidakemurwa bikayoberana ibyo benshi bavuga ko yaba ari ukurangarana umuturage.
Ni kenshi wumva abantu bitwikira ijoro ugasanga baratema imyaka y’abaturage babaziza ibintu bitandukanye cyangwa inzika zitandukanye zirangwa mu baturage.