Amakuru

Rusizi:Kuva ku myumvire idahwitse bagafatanya byateje imbere gahunda ya School feeding mu kigo cyabo

Umwe mu banyeshuri biga muri GS Nyantomvu baganiriye na kivupost bashima gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatumye biga neza

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyantomvu rwitiriwe Mutagatifu Gerard ruherereye mu mudugudu wa Peru akagari ka Nyabintare mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba barahamya ko gahunda ya School Feeding yo gufatira amafunguro ku ishuri yabateje imbere mu myigire yabo bigatuma batsinda amasomo mu buryo bugaragara nkuko babitangarije umunyamakuru wa Kivupost.

Mu baganiriye na Kivupost bavuga ko gucyererwa mu Masada ya Saa Sita basubira ku masomo nibyo byabarangaga ariko kuri ubu bafatira ifunguro ku ishuri aho kujya mu rugo ibyatumaga bacyererwa amasomo buri gihe.

Horanimana Chance Blaise ni Umunyeshuri wiga muri urwo Rwunge rw’amashuri mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange (Tronc Commun)avuga ko bakererwaga ari benshi nyuma ya saa Sita bigatuma batangira amasomo batinze ibyabasubizaga inyuma mu masomo bahabwa n’abarimu.
Ati:”Twatahaga saa Sita tujya kurya mu rugo gusa kuri ubu kubera gufatira ifunguro ku ishuri usanga dutangira amasomo ku gihe bikadufasha kwiga neza dukurikira amasomo duhabwa n’abarezi bacu;ibyo rero byagize uruhare runini mu mitsindire yacu dore ko that’s twatsinze bigaragara tukaba tubikesha School Feeding .”

Yunzemo ko hari nubwo bageraga mu rugo ugasanga ababyeyi batahiriwe cyangwa se ugasanga nta byo kurya bagira bigatuma basubira ku ishuri batariye ibyo bafataga nko gutakaza igihe.
Ati:”twashoboraga kujya mu rugo tugasanga ababyeyi badahari bigendeye mu mirimo ;cyangwa se wahagera ugasanga ntabyo kurya bihari ugasubira ku ishuri utariye gukurikira amasomo bikaba ikibazo cyadukomereraga ariko kuri ubu turira ku ishuri nta kibazo dufite ;nta guta umwanya bikituranga.”
Giraneza Gisella ni umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko kuva gahunda ya School Feeding yatangira abanyeshuri bagarutse ku ishuri ari benshi dore ko hari nabarivagamo kubera inzara yabariraga ku ishuri utaretse no mu miryango yabo.
Ati:”School Feeding yatumye abanyeshuri bataye ishuri bagaruka bongera kwiga nyuma yo kumva ko barajya bagaburirwa ifunguro rya saa sita;ndabazi benshi baribararitaye ariko kuri ubu barigarutsemo kubera iryo funguro.”

Yongeyeho ko bashishikariza ababyeyi babo kugira uruhare rugaragara muri iyi gahunda batangira amafaranga yo kurya ku gihe nabatishoboye bakazana ibindi bisabwa ku ishuri nk’inkwi ;ibishyimbo n’ibigori dore ko bari mu mwero wabyo.
Ati:”Natwe tugira uruhare rwo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo zo gushyigikira iyi gahunda ya School Feeding batangira amafaranga ku gihe ;abatayabonye

Umuyobozi wa GS Nyantomvu Dusabemungu Vedaste ashimira ababyeyi uruhare bagira rwo gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri(School feeding

bakazana ibiribwa nk’ibishyimbo ;ibigori n’imybati dore ko babyejeje nabatabibonye bakaza inkwi zo kubitegura .”

Ubuyobozi bw’iri shuri bushimira uruhare rw’ababayeyi bagira muri iyi gahunda bugakomeza busaba ababyeyi kuyigira iyabo kuko iyo umwana yagaburiwe agira umwete mu masomo.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Gerard Nyantomvu Dusabemungu Vedaste avuga ko ashimira cyane ababyeyi barerera muri icyo kigo ku kuba baratangiye gahunda ya School Feeding babona itazashoboka ariko ku bufatanye n’ababyeyi bakaba bageze kure muri iyo gahunda dore ko nta mwana wirirwa ku ishuri atariye .

Ati:”Turashima byimazeyo urahe rw’ababyeyi muri gahunda ya School Feeding;twatangiye batabyumva neza ariko kuri ubu babigize ibyabo ku buryo abana bose barira ku ishuri ;abari barataye ishuri kubera kutarya baragarutse;gucyererwa mu gihe cya saa sita byavuyeho dore ko ntawe ukijya mu rugo kurya bityo yitwaze ko yatinze;turasaba ababyeyi gukomeza ubufatanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button