AmakuruIyobokamana

Abababikira b’Abapenetante ba Mutagatifu Fransisiko w’Assise bungutse ababikira bashya

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, ubwo Kiliziya yizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, muri paruwasi Cathedral ya Cyangugu, habereye umuhango w’amasezerano ya mbere y’abanovisi 6 basezeranye kwinjira mu muryango w’Ababikira b’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Assise.

 

Abanovisi 6 basezeranye bwa mbere ni Sr Clarrisse Barivugiyiki wa diyosezi ya Cyangugu, M. Louise Twizerimana wa Ruhengeri, Jeannine Uzayisenga,wa Cyangugu,Francine Nayituriki,wa Cyangugu, Alphonsine Niyonkuru wa Gikongoro, Fransisca Maraba Martini wo muri diyosezi Shinyanga mu gihugu cya  Tanzania.

 

Niyonkuru Alphonsine wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe amasezerano, mbere ya byose yabanje gushima Imana ku bw’ingabire yabahaye yo kuyiyegurira.

 

Yagize ati” turashimira Imana ku bw’iyi ngabire iduhaye yo kuyiyegurira, si uko twari tubikwiye hari benshi babyifuje ariko ntibabasha kubigeraho, ntacyo twarushije abandi yewe nta n’ibikorwa byiza twakoze ahubwo ni ku bw’urukundo n’impuhwe byayo.”

 

Sr Niyonkuru kandi yashimye abantu mu ngeri zitandukanye babafashije kuva bagitangira umuhamagaro kugeza umunsi bahawe amazerano ya mbere. Mu bo yashimye ku ikubitiro harimo Kiliziya yabafashije mu muhamagaro wo kwiha Imana, umuryango w’ababikira b’abapenitante  ba Mutagatifu Fransisiko wa’Assise wabakiriye. Yanashimye kandi abapadiri, n’abandi bihaye imana, ababyeyi ndetse n’abandi bantu babaye hafi mu rugendo rwo kwiha Imana. Akaba yabasabye gukomeza kubaherekeresha inkunga y’isengesho kugira ngo ibyo bamaze kwiyemeza bazabibemo indahemuka kugeza ku ndunduro.

 

Padiri Mukuru wa paruwasi Cathedreral ya Cyangugu Christophe Ntagwabira wari uhagarariye umwepiscopi muri uyu muhango, nawe yakomeje ashimira Imana yo yahaye Kiliziya imihamagaro yo kuyiyegurira no kuba yarabanye kandi n’abakoze amasezerano mu rugendo bakoze rutari rworoshye.

 

Yagize ati” ndakomeza rero nange nshimira imana mbere na mbere uburyo yahaye Kiliziya umuhamagaro wo kuyiyegurira, tukayishimira by’umwihariko uburyo yabanye n’aba bavandimwe bakoze, urugendo rutab rworoshye kandi twizeye ko izakomeza kubana nabo. Turashimira kandi mama mukuru n’umuryango w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Assise uburyo babaniye aba bavandimwe ndetse n’uburyo bazakomeza kubabanira.”​

 

Mama  Donatha Kanzayire,  Umuyobozi w’umuryango w’ababikira ba Mt. Francisco w’Assise  yaasbye abanovisi bakoze amasezerano kwirekurira Nyagasani akagenga ubuzima bwabo.​

 

Yagize ati” uwihayimana ubundi aba yaje yitabye, ni umuhamagaro ,nyagasani araduhamagara tukitaba. Tukitaba karame  iyo karame rero tuba dusaba nyagasani kugira ngo izahore ari karame, yego ihoraho nk’iya Bikiramaliya utarasamanywe icyaha noneho rero tugomba kwirekura tukimva ko turi mu mana. Nta kindi twishingikirije muri ubwo bukene, muri uko kumvira no muri ubwo busugi tukiha Imana kandi tukayiha tugira ngo twitagatifuze tubashe gutagatifuza n’imbaga y’Imana idukeneyeho ubwo bufasha.”

 

Mama Nkanzayire, yakomeje avugako mu rugendo rwo kwiha imana bashobora guhura n’ibisitaza by’isi ariko ntibibasha kubaca intege kuko baba barikumwe na Nyagasani ubafashe ukuboko.

 

Ati” Ibisitaza, ntago dukingiye, dushobora guhura n’ibisitaza by’iyi si ariko ntabwo biduca intege kuko tuba turi kumwe na nyagasani udufashe ukuboko. Ni yo mpamvu  tuba dusaba ko tutagomba kwinyugushura Nyagasani,tugomba kuguma kumwiha kandi buri munsi.”

Umuryango  w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Assise, wageze mu Rwanda mu 1936, utangirira muri paruwasi ya Mibilizi ya diyosezi gatolika ya Cyangugu. Muri diyosezi ya Cyangugu harabrurwa amakominote 8 abumbiye hamwe ababikira basaga 150. Uretse kandi muri iyi diyosezi ya Cyangugu wavukiye, uyu muryango w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Assise bari muri diyosezi ya Butare, Gikongoro, i Kabgayi ndetse no muri Arkidiyosezi ya Kigali. Mu byo bakora, ababikira b’abapenitante ba Mt Francisco wa’Assise bafasha abarwayi kwa muganga aho usanga abenshi muri bo ari abaganga mu bigo nderabuzima muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Bafite kandi n’ibigo 4 bafashirizamo abantu bafite ubumuga.​

 

Ibi birori kandi byitabiriwe n’Abandi bihaye Imana benshi batandukanye, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti b’aba bahawe aya masezerano ya mbere baturutse hirya no hino baje kwifatanya nabo.

Ivomo:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button