Amakuru

Rusizi:Yemerako yitwikiriye ijoro agacucura umucuruzi

Inzu yatobowe n’abajura bakurikiranywe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

 

Tuyishime Simon w’imyaka28yrs mwene Nzeyimana Yohni na Nyiransabamahoro Domothilla uri mu kigero cy’imyaka 28 yemereye inzego z’umutekano ko yitwikiriye ijoro agatobora inzu y’ubucuruzi mu isantere yahitwa muri Nkanga ni mudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.

Amakuru yiyemerera avuga ko yabyutse ahagana i saa munani mu ijoro ryo Ku wa 20/10/2023 ;agatobora inzu icururizwamo Ibicuruzwa bitandukanye agatwaramo amafranga anagana 105000 n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro ka 350000. Ucyekwaho ubujura avuga ko yafatanyije nuwitwa Bazimaziki bagatobora iyo nzu y’ubucuruzi  hagamijwe kwiba;igikorwa biyemerera ko bagikoze bagatwarwa ibyarimo.

Ni amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri uwo murenge aho buvuga ko koko abo bacyekwaho ubujura bafashwe bakaba bacumbikiwe kuri RIB/Station Nyakabuye mu gihe hagikorwa Dossier yoherezwa mu bushinjacyaha

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button